05.12.2016 08:45

Abanyeshuri 605 mu gikorwa cyo gushakisha impano mu by’imikino

 

Abanyeshuri 605 nibo bitabiriye icyiciro cya nyuma cy’imyitozo yo gushakisha impano z’imikino (talent detection) ziri mu banyeshuri bafite munsi y’imyaka 15. Ku wa gatanu tariki 02/12/2016 nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Bwana Isaac Munyakazi yasuye abo banyeshuri aho bitotezaga mu Karere ka Ruhango ku ishuri rya Ecole des Sciences Byimana.

 

Bwana Munyakazi yabagiriye inama ati “Ndabashimiye kuba mwarirengagije ibiruhuko byanyu mukaza hano kwitoza hamwe na bagenzi banyu. Iyi myitozo izabafasha kuvamo abakinnyi beza mu mikino itandukanye. Nagiranga ngo mbasabe ko aya mahirwe mwabonye ntazarangirire hano, muzayabyaze umusaruro. Igihugu cyanyu kibatezeho umusaruro mwinshi, murasabwa kubaka amakipe meza y’igihugu azatwara ibikombe ku rwego mpuzamahanga”.

 

Aba banyeshuri bari bamaranye ibyumweru bibiri, bitoreza hamwe, igikurikiraho ni uko mu mwaka utaha bashyirwa mu bigo by’amashuri bizabafasha gukomeza guteza imbere impano mu by’imikino bafite.

 

Turabamenyesha ko amajonjora yakozwe ku banyeshuri 972 bari bitabiriye iki gikorwa muri “ligues” esheshatu nk’uko zateguwe n’Ishyirahamwe rya Siporo mu Mashuri : Centre I (Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Gicumbi na Bugesera), Centre II (Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Ruhango), Amajyaruguru (Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke), Amajyepfo (Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke), Iburasirazuba(Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Gatsibo, Nyagatare), Iburengerazuzuba (Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Rutsiro na Karongi).

 

Icyo ni icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuri bafite munsi y’imyaka 15 (benshi muri bo biga mu mashuri abanza).

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri bafite imyaka iri hasi ya 17, bo bazatangira imyitozo tariki 07/12/2016 baze nabo bamarane ibyumweru bibiri.

 

 

 

Itumanaho

REB

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.