12/13/16 10:46

Amahugurwa ku Iteganyabikorwa ry’Amashuri (School improvement planning)

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi  mu Rwanda (REB) gifite mu nshingano zacyo gufasha abayobozi b’amashuri kongera ubushobozi bwabo kugira ngo bashobore kuyobora  no gucunga neza amashuri yabo. Bumwe mu buryo bwifashishwa ni ugutanga amahugurwa ku nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imiyoborere y’amashuri.

 

Isuzumabikorwa ryakozwe mu mashuri atandukanye yo mugihugu ryagaragaje ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagifite ubushobozi budahagije mu gukora iteganyabikorwa rigamije kuzamura imyigire mu mashuri (School Improvement Planning). Ubusesenguzi bwakorewe amwe mu mateganyabikorwa bwagaragaje ko amashuri menshi ategura ibikorwa atabanje gusesengura neza amakuru (Data) arebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’ishuri cyane cyane ku bijyanye  n’imyigire, imyigishirize n’imitsindire y’abanyeshuri. Ubwo busesenguzi bwagaragaje kandi ko  intego amashuri yiha usanga zidafite aho zihurira n’ibibazo biyagaragaramo bityo iteganyabikorwa ntiribe riganisha ku gukemura ibyo bibazo.  Ikindi kandi cyagaragajwe ni uko amashuri menshi atagaragaza neza icyerekezo (Vision) afite ku bijyanye no guteza imbere imyigire n’imyigishirize cyane ko iyo ari nayo ntego nyamukuru y’ishuri.

 

Ni muri urwo  rwego Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) cyateguye amahugurwa y’abagize amatsinda asanzwe akora iteganyabikorwa mu mashuri hagamijwe kugira ngo bongererwe ubushobozi mu gukora iteganyabikorwa rigamije kuzamura imyigire n’imyigishirize. Ayo mahugurwa yateguwe mu turere dutandatu (6) ari two Bugesera, Rubavu,Muhanga, Kayonza Nyamagabe na Burera aho ishuri rimwe muri buri  murenge ugize utu turere ryohereza abantu barindwi bagizwe n’aba bakurikira: Umuyobozi w’ikigo, Ushinzwe amasomo (DOS) Umucungamutungo, Perezida wa komite y’Inteko rusange y’ishuri, Perezida wa Komite ngenzuzi, ndetse n’abarimu babiri bahagarariye abandi. Muri aya mahugurwa y’iminsi itandatu, abayitabiriye barebera hamwe urwego rw’imyigire y’abana babo bagaragaza impamvu zibangamira imyigire yabo bityo bagafata umwanzuro w’icyakorwa. Aya mahugurwa yatangiye ku wa 19/9/2016 akaba azasozwa ku wa 17/12/2016.

 

Mu rwego rwo gukurikirana imigendekere myiza y’ayo mahugurwa,  Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imicungire n’Iterambere ry’abarimu (Teacher Education Management and Profesionalisation Department) Bwana NZITABAKUZE Claudien ku itariki ya 09/12/2016 yasuye itsinda rihugurirwa mu Karere ka NYAMAGABE.

Uyu muyobozi yagaragarije abitabiriye amahugurwa ko iteganyabikorwa ari igikoresho cyangombwa gifasha amashuri mu kugena aho ashaka kugeza urwego rw’imyigire n’imyigishirize. Yanasabye abahuguwe kuzageza ubumenyi bakuye mu mahugurwa ku bandi batagize amahirwe yo guhugurwa ku ikubitiro. Yabijeje kandi ubufatanye ari mu gushyira mu bikorwa ibyo bahuguweho ndetse no gukomeza kuzuza inshingano bafite yo kurera abanyarwanda b’uyu munsi n’ejo hazaza. 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.