12/23/16 09:39

Imyitozo yo gushakisha impano z’abanyeshuri mu by’imikino yarashojwe

 

Imyitozo yo gushakisha impano ziri mu banyeshuri mu by’imikino (talent detection) yashojwe kuri uyu wa gatatu tariki 21/12/2016 kuri Ecole des Sciences Byimana. Mu byiciro uko ari bibiri, (U 15 na U 17) abanyeshuri hafi 1955 bitabiriye iyo mikino. Mu muhango wo gusoza iki gikorwa, intumwa ya Minisiteri y’Uburezi, Bwana Rwigema Paterne yagize ati “Kuri ubu igikorwa mwari mumazemo hafi ibyumweru bibiri kirarangiye, ibyo ariko ntibivuze ko imyitozo irangiye, murasabwa kubyaza umusaruro impano babavumbuyemo. Niba mwaratoranijwe ku rwego rw’igihugu mugomba no kwitegura kugira ngo muzagihagarariye mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Tugiye kwegera abahanga mu by’ubutoza kugira ngo impano mwifitemo zizazamurwe.”

 

Abanyeshuri 614 nibo bahuriye mu Byimana nyuma y’amajonjora yakozwe ku rwego rwa za Ligues ku rwego rwa (U17). Icyo abatoza bibanzeho kugira ngo batoranye abana ni uko hakozwe “test morphologique” ni ukuvuga ko bibanze cyane cyane ku gihagararo cy’umwana ndetse n’ukuntu imiterere ye y’umubiri yamufasha gukina umukino uyu cyangwa uriya. Urugero ni uko muri Basket (abahungu) abatoranijwe bagomba kuba bafite uburebure muri hejuru ya 1m82cm, mu bakobwa bagombaga kuba bafite uburebure buri hejuru ya 1m69cm. Muri Volley (abahungu), umugufi afite 1m80cm, (abakobwa) ni abafite hejuru ya 1m70cm.

 

Igisigaye ni uko hakorwa gahunda y’ukuntu izi mpano zagaragaye muri iki gihe zidatakara, Federation ya Siporo mu mashuri ibifashijwemo na MINEDUC ndetse na Rwanda Education Board izategura uburyo abana batoranijwe bose bashyirwa mu bigo by’amashuri byateganyijwe hamwe n’ibyifuje kwakira abo banyeshuri (ibigo by’intashyikirwa mu gutoza abana). 

 

 

 

 

 

Itumanaho

 

REB

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.