02/07/17 18:08

Umwaka w’imikino mu mashuri wa 2017 watangijwe ku mugaragaro

 

Ku wa gatandatu tariki 4/02/2017 ni bwo imikino mpuzamashuri yatangijwe ku mugaragaro. Umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro wabereye mu Karere ka Gicumbi. Igikorwa rero cyo gutangiza umwaka w'imikino mu mashuri cyabaye mu gihugu cyose binyuze muri “ligues” uko ari esheshatu, aho ibikorwa by’imikino mu mashuri bisanzwe binyuzwa.

 

 

Imyitozo ngororamubiri niyo yari yiganje muri iki gikorwa cyari kigizwe na mcaka mcaka ku banyeshuri bose, abana bagiye bava mu bigo basanzwe bigamo biruka, maze abo mu bigo by’amashuri byegeranye bahurira ahantu hamwe, bahakorera imikino ngororamubiri bakunze kwita gym tonic. Insanganyamatsiko izagenderwaho mu mikino muri uyu mwaka ni “Twubake sport ibereye u Rwanda”.

 

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi rwego rw’igihugu, icyiza cy’uyu mwitozo ngororamubiri ni uko uhuza abanyeshuri benshi icyarimwe. Mu Karere ka Gicumbi, aho iyi gahunda yatangiriye ku mugaragaro, Umuyobozi wako Bwana Mudaheranwa Juvenal yahise yemeza ko n’abaturage bo mu bindi byiciro guhera ku wa gatandatu wa mbere w’ukwezi gutaha kwa Werurwe bazatangira iyi myitozo y’ingirakamaro ku bindi byiciro by’abaturage.

 

 

 

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Siporo mu Mashuri, Padiri Gatete Innocent, impinduka izagaragara mu mikino mpuzabanyeshuri muri uyu mwaka w’amashuri ni uko imikino yose izakorwa mu marushanwa yitiriwe “Kagame Cup”. Mu myaka ishize umukino w’umupira w’amaguru (foot) ni wo wari usanzwe ukorwa muri urwo rwego none ubu no mu yindi mikino nka Volley, Hand na Basket bizagenda uko nyine.

 

Mu bisanzwe iyi mikino mpuzamashuri itangirira ku rwego rw’amashuri, ikazamuka ku rwego rw’Umurenge; iyo irangije aho, ijya ku Karere hanyuma ikajya kuri ligue mbere yo gukorwa ku rwego rw’igihugu. Iyo ivuye ku rwego rw’igihugu isorezwa ku rwego mpuzamahanga, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bahura na bagenzi babo bo mu bihugu by’Akarere k’Iburasirazuba (EAC).  

 

 

Itumanaho

 

REB     

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.