02/08/17 16:26

Ishami rishinzwe ireme ry’Uburezi muri REB ryaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

 

Kuri uyu wa kabiri tariki 07/02/2017, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Bwana Munyakazi Isaac yagiranye inama irambuye n’Ishami rishinzwe ireme ry’Uburezi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB). Bwana Munyakazi yerekanye akamaro gakomeye cyane iri Shami rifite ku rwego rw’Uburezi mu magambo aremereye ati “Iri shami ni ryo mutima w’ireme ry’Uburezi. Ni amaso, amatwi n’amazuru y’Uburezi mu bihe byose”.

 

Bwana Munyakazi yakomeje agaragaza akamaro k’iri shami kubera ko ari ryo rigenzura ibikorerwa mu Burezi byose. Umugenzuzi w’Uburezi agomba kumenya niba ishuri ryarahawe ibikoresho by’ingenzi byose kugira ngo amasomo atangwe neza. Ese ibitabo byose byageze ku ishuri? Ese laptop zatanzwe hose? Amahugurwa se yo ajyanye n’ibikenewe yaratanzwe neza ? Ibizamini se byo byatanzwe mu buryo buboneye binakosorwa neza ? Ibyo byose byerekana uburemere bw’umurimo w’umugenzuzi.

 

Umunyamabanga wa Leta yeretse abagenzuzi b’Uburezi umurongo bagomba gukurikiza kugira ngo umurimo wabo ugende neza. Icyo basabwa cyane ni ukugira imikoranire myiza n’inzego z’ibanze z’Uburezi ni ukuvuga ku Murenge ndetse no ku Karere. Ijisho ry’umugenzuzi risuzuma ibintu byose birebana n’Uburezi kandi akazi ke ntigakorwa mu ibanga. Ntabwo amakuru arebana n’Uburezi agomba kuva ahandi atari ku bagenzunzi, mu gihe agaragajwe mu bundi buryo aba agohetse, bityo ntagaragaze isura nyayo y’Uburezi. 

 

Inama yifuje ko imikoranire y’abagenzuzi hamwe n’inzego z’ibanze zishinzwe Uburezi yahinduka. Ku rwego rw’Akarere hari abantu bane bashinzwe Uburezi kandi Minisiteri y’Uburezi nta bubasha ibafiteho ku byerekeranye n’imikorere. Hakwiriye gusobanuka neza imikorere y’abo bakozi bakora ku Burezi kandi badashamikiye kuri MINEDUC, ese badufasha iki?  Twakorana dute mu buryo bunoze.

 

Inama irasanga MINEDUC idashobora kwirengera yonyine ibikorwa byose birebana n’Uburezi mu gihugu itabifashijwemo n’izindi nzego z’Ubutegetsi bwite bwa Leta, gusa ibikorwa byose by’Uburezi MINEDUC igomba kubigira ibyayo. Iyindi mikorere inama yifuje ni ugukorera mu itsinda, ariko cyane cyane ibikorwa byose mu Burezi bigomba kumenyekana binyuze ku murongo w’itumanaho uzwi na bose.

 

  

Itumanaho

 

REB     

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.