02/17/17 17:26

Amanota y’abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016 yatangajwe

 

Kuri uyu wa kane tariki 16 Gashyantare 2017, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Minisiteri y’Uburezi, Bwana Munyakazi Isaac hamwe na Bwana Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro bashyize ahagaragara amanota y’ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2016. Icyagaragaye muri rusange ni uko abanyeshuri bitwaye neza muri rusange kubera ko babonye amanota meza. 

 

Aya manota yashyizwe ahagaragara n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi byateguye, bigakoresha kandi bikanakosora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2016. Ibyo bigo ni : REB, WDA hamwe n’Ishami rya “College of Education” muri Kaminuza y’u Rwanda rishinzwe Uburezi.

 

Ku banyeshuri bakoze ibizamini by’amashami atandukanye akurikiranwa na REB, abana b’abakobwa bakoze ikizamini bari 19,374 muri bo hatsinda 52.5% ; abahungu bari 17,542 muri bo hatsinda 47.5%. Biragaragara neza ko abakobwa bitwaye neza kurusha basaza babo, nk’uko byagenze umwaka ushize. Muri rusange hatsinze 89.5%, ibyo birashimishije.

 

Icyo umuntu yakwishimira muri uyu mwaka w’amashuri ni uko abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye (kutabona, kutumva ntibanavuge…) bakoze ibizamini bya Leta hamwe na bagenzi babo.

 

Uburiganya bukorwa mu bizamini haba gukopera cyangwa ibindi byaragabanutse, ntabwo byigeze bigaragazwa kubera ko nta ntera byigeze bifata. 

 

Muri uyu mwaka umubare w’abakandida bigenga wariyongereye kubera ko kuri ubu abakandida bigenga bamaze kumenyera gukurikiza amabwiriza n’amategeko agenga ibizamini bya Leta.   

 

Ikigo REB kirakomeza gushimira imikoranire myiza y’inzego zitandukanye muri rusange mu bizamini bya Leta, ibyo byatumye ibizamini bikorwa neza mu mutekano usesuye. 

 

 

Itumanaho

 

REB   

 

 

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.