02/17/17 17:28

Itangizwa ry’umushinga “Soma umenye”

 

“Soma umenye” ni umushinga uterwa inkunga n’ishami rya Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ryitwa USAID. Uyu mushinga ufite uruhare mu gufasha abana gusoma neza ururimi rw’ikinyarwanda, watangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Bwane Munyakazi Isaac. Ibyo byabaye kuri uyu wa kane tariki 16/02/2016 kuri G.S. Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo.

 

Atangiza uyu mushinga Bwana Munyakazi yagize ati “ Uyu mushinga ntangije ku mugaragaro uzafasha mu gutegura integanyanyigisho zizifashishwa mu kwigisha umwana gusoma neza ururimi rwe kavukire, uzafasha no mu mahugurwa y’abarimu muri ubu buryo bw’imyigishirize, uzunganira kandi no mu bindi bya ngombwa bizafasha umwana gusoma neza ndeste no kwitegura kwiga indimi z’amahanga zikoreshwa mu Burezi”. Iyi myigishirize yo gusoma ije ikurikira ubushakashatsi bwakozwe na USAID bwagaragaje ko ururimi kavukire ari ifatizo rikomeye rifasha umwana kwiga neza ururimi rwe ndeste no kwiga neza indimi z’amahanga. Mu gihe umwana azaba azi neza indimi, azorohererwa no kwiga andi masomo ahura nayo mu myigire ye.

 

Hatangizwa uyu mushinga ku mugaragaro i Kinyinya, hari hateguwe n’ibindi bikorwa bitandukanye biganisha kwigisha umunyeshuri gusoma. Umushinga “Mureke dusome” ni umushinga ukorera muri “Save the children” ugaterwa inkunga na USAID. Icyo uyu mushinga ugamije ni ugukindisha abana ururimi rwabo kavukire rw’Ikinyarwanda, bagakunda gusoma hamwe no gufata neza ibitabo bakoresha.  Iyi gahunda yo gusoma itegurirwa aho bita “mu muganda wo gusoma”; ababyeyi hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze babigiramo uruhare rukomeye. Abo babyeyi hamwe n’abo bayobozi b’inzego z’ibanze bafasha abana kuza muri ayo masomero, ibyo bigahera ku rwego rw’Umudugudu. Twaganiriye na Manishimwe Patience, umukangurambaga w’uwo mushinga ukundisha abana gusoma mu Karere ka Burera, Umuyenge Rugaramu, atugaragariza ko mu gihe cy’amezi ane bamaze bakora, abana bamaze gukunda gusoma kubera ko usanga biga bari mu ihuriro “club”, ubwo buryo bukaba butandukanye n’ishuri, abana baba bisanzuye muri ayo masomero.

 

Iyi gahunda izibanda cyane cyane ku banyeshuri biga guhera ku mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza ku wa gatatu, ni intangiriro ikomeye y’ubumenyi buzaherekeza umwana mu myigire ye yose. Bwana Munyakazi Isaac yasabye ababyeyi b’Abanyarwanda bose kwita kuri iyi gahunda bagashyigikira abana babo muri iki gikorwa.   

 

 

 

Itumanaho

 

REB     

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.