03/27/17 07:34

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi zikomoka muri Malawi ziri mu rugendoshuri mu Rwanda

Intumwa 14 zo muri Minisiteri y’Uburezi, Ishami ry’Ubumenyi n’Ubushakashatsi zo muri Malawi ziri mu rugendoshuri mu Rwanda ; zaje cyane cyane kwigira ku gihugu cyacu uburyo inguzanyo ya buruse itangwa n’uburyo yishyuzwa.

 

Bwana Valentino Zimpida wari uhagarariye izi ntumwa, yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe cyane n’ukuntu bize ibintu byinshi bizabagirira akamaro kanini mu gukemura ikibazo kirebana n’itangwa ry’inguzanyo ya buruse. Yagize ati “Nitugera iwacu tuzihutira gushyiraho amategeko azagenga imitangire y’inguzanyo ya buruse hamwe n’ukuntu izishyuzwa. Tumaze kubana urugero rwiza rugaragaza ukuntu iki kibazo cyakemutse mu gihugu cya Afrika dusangiye byinshi, dufite icyizere ko n’iwacu nidushyiraho umuhate tuzagikemura".

 

Izi ntumwa zakiriwe na Bwana Muvunyi Emmanuel, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Rwanda Education Board (REB) ushinzwe Imitangire y’Ibizamini bya Leta. Bwana Muvunyi yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bagiranye n’intumwa zavuye muri Malawi byagenze neza. Yagize ati “ Twababwiye uko iyi gahunda yatangiye, uburyo twakoreshejwe, ibibazo twahuye nabyo n’ukuntu twabikemuye, mu magambo make twaberetse aho twavuye n’aho tugeze kuri ubu".

 

Iyindi gahunda bagiye kwihutisha muri Malawi, ni ugushinga uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mugutohoza neza amakuru yose bazahabwa n’abanyeshuri bifuza inyuzanyo ya buruse.

 

Mbere yo gukora uru rugendoshuri mu Rwanda, muri Malawi habanje kwigwa iki kibazo, hanyuma bamaze gukora inama rukokoma kuri cyo, nibwo bemeje gushakisha kimwe mu bihugu byo muri Afrika cyashoboye kubyitwara neza, ubwo niko gutoranya u Rwanda. Bwana Zimpida ati “Niba twaraje mu Rwanda ni uko twumvise ibyiza byinshi bivugwa kuri iki gihugu”.

 

Izi ntumwa zaje mu Rwanda zigizwe ahanini n’abakozi batandukanye bo muri za kaminuza za Leta, zaba iz’Ubumenyi Rusange ndetse n’iz’Imyuga hamwe n’Ubumenyingiro(TVET).

 

 

Itumanaho

 

REB   

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.