04/12/17 14:17

Abakozi ba REB bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kimironko mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994

 

Abakozi ba REB hamwe n’imbaga y’abaturage b’Umurenge wa Kimironko kuri uyu wa mbere tariki 10/04/2017, bitabiriye umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane abo mu Murenge wa Kimironko. Abantu benshi hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye uwo muhango. umushyitsi mukuru yari Prof. Sam Rugege Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri Banki y’Abaturage hafi y’isoko rya Kimironko rusorezwa ku rwibutso rwa Kibagabaga.

 

Nyuma y’Igitambo cya Misa cyasomwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis Remera, Charles Ntabyera, wibukije abari aho ko ubuzima tubuhabwa n’Imana yonyine kandi ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubuvutsa mugenzi we, abashyitsi bakuru bashyize indabyo ku rwibutso rwa Kibagabaga, aho imihango yabereye.

 

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kimironko, Bwana Karamuzi Godefrey, muri uyu Murenge haguye inzirakarengane ziri hagati y’abantu 25,000 na 30,000. Ku rwibutso rwa Kibagabaga hakaba hashyinguye abantu bari hagati ya 23,000 na 24,000. Abantu bapfiriye muri aka gace, bazize cyane cyane interahamwe zari zikambitse hafi y’aho Umurenge wa Kimironko ukorera muri iki gihe. Interehamwe zikurikira nizo zagize uruhare runini mu rupfu rw’abo bantu, abo ni Rwagafirita, Kabuga na Ruhumuriza.

 

Jenoside igitangira, Abatutsi bari batuye muri ako gace ka Kibagabaga bahungiye mu nsengero z’Abanyagatolika hamwe n’iy’Abaprotestanti. Benshi muri bo bahasize ubuzima. Abayoboke b’idini rya Islam nibo bari bagerageje guhisha abahigagwa, ariko mu nyuma haje kuza abasirikare bavuye i Kami, maze babicamo benshi.

 

Bwana Karamuzi yashoje ijambo rye asaba abaturage bo muri ako gace kugaragaza ahantu abantu bishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro ; abafite amakuru nk’ayo barasabwa kuyageza ku Murenge wa Kimimironko vuba.  

 

 

Itumanaho

 

REB   

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.