04/12/17 14:38

Ihererekanyabubasha muri REB

 

Ku wa kabiri tariki 11/04/2017, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Bwana Gasana I Janvier yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha ku murimo w’Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB (Rwanda Education Board) ushinzwe Imikorere n’Imikoreshereze y’Ibizamini bya Leta.  

 

Kuri ubwo Buyobozi Bukuru, Dr TUSIIME Michael uherutse kugirirwa icyizere n’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki 05/03/2017, yahererekanyije ububasha na Dr Muvunyi Emmanuel nawe ugiye kuyobora Higher Education Council (HEC) muri Minisiteri y’Uburezi.

Bwana Gasana Janvier yibukije abari bitabiriye uyu muhango ko REB ari kimwe mu bigo bikomeye mu gihugu kubera ko Leta yagishinze ibikorwa bikomeye birebana n’Uburezi bw’Abana b’Abanyarwanda. Bwana Gasana yagaragaje ko imirimo irebana n’Ibizamini bya Leta yagenze neza cyane muri iyi myaka ishize kandi ikaba yaranzwe n’imikoranire myiza n’inzego z’ibanze z’Uburezi hamwe n’iz’Ubutegetsi bwite bwa Leta.

 

Mu ijambo rye, Dr. Muvunyi Emmanuel wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe Ibizamini bya Leta yagaragaje ko mu Ishami ry’Ibizamini hari akazi kenshi kandi ko iyo gakozwe neza bigaragarira igihugu cyose. Bwana Muvunyi yagaragaje ko mu myaka itandatu yari amaze ayobora iri shami yahigiye ibintu byinshi kandi akanashima abakozi bamwunganiraga muri ako kazi.

 

 

Dr. Tusiime ushinzwe iyi mirimo mishya y’Ibizamini bya Leta yashimiye Ubuyozi Bukuru bw’Igihugu bwamugiriye icyizere bukamushinga imirimo ikomeye irebana n’Ibizamini bya Leta. Yijeje abari aho ko yiteguye gutanga umusanzu we nk’uko bisabwa n’amategeko kandi yizeza n’abakozi ahasanze ko azakorana nabo mu buryo buboneye byose bigakorwa mu nyungu z’akazi. 

 

 

Bwana Gasana Janvier yashoje uyu muhango yifuriza imirimo myiza umukozi mushya muri REB, byongeye yongera guhamagarira abandi bakozi gukomeza umurava mu mirimo yabo.     

 

 

 

           

Itumanaho

 

REB 

 

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.