04/13/17 11:48

Minisiteri y’Uburezi yibutse abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, abahagarariye abakozi bahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bazize Jenoside, abakozi bayo bose ndetse n’abatumirwa batandukanye, kuri uyu wa gatatu tariki 12/04/2017 bibutse ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Abakozi bibukwa ni abahoze bakora mu byahoze ari Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco, abakozi bakoreraga Minisiteri y’Uburezi mu bigo byayo byari i Remera hamwe na Kicukiro kuri IMPRISCO.

 

Mu ijambo rye, umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Minisitiri Musafiri Malimba Papias yagaragaje uruhare rwa Minisiteri y’Uburezi muri Jenoside yakorewe Abatutsi agira ati : “Intwaro za Jenoside ntabwo ari imipanga, amahiri n’ibindi bikoresho, ahubwo intwaro mbi cyane yacuriwe mu mashuri yacu, muri MINEDUC. Kugira ngo iyo ntwaro irambe ni uko yahereye mu bana bato, icyo gikorwa cyahereye mu ruhongore, ni ukuvuga mu mashuri. Iyo ngengabitekerezo yahereye mu gihe cya gikoloni hanyuma muri Repubulika ya Mbere, hanyuma yadukira Repubulika ya Kabiri, aho niho yageze ku ndunduro na Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo dushobora kwishimira ni uko Leta y’Ubumwe yashoboye guca urwo ruhererekane.”

 

Mu ijambo rye, Minisitiri Musafiri yakomeje agaragaza ko politike y’Uburezi ikurikizwa muri iki gihe ishingiye ku ndangagaciro hamwe n’umuco wa Kinyarwanda, iyi politike itanga amahirwe ku benegihugu bose, ni Uburezi bwubaka “Ubumuntu” uhereye ku bana bato.

 

Icyishimirwa kuri ubu, nk’uko Minisitiri Musafiri akomeza abivuga ni uko, nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego zitandukanye habonetse igitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda. Abarimu bacu ntibagomba rero gutwarwa n’ibyo benshi muri bo bize, ahubwo barangwe no kuvugisha ukuri babe inyangamugayo bakore kimwuga. Ibyo bizatuma twubaka igihugu cyiza kitarangwa n’amacakubiri, bityo abana bacu ntibazongere kugira ipfunwe ko ababyeyi babo bakoze Jenoside cyangwa se ko bayikorewe. Hakenewe ubufatanye n’imbaraga nyinshi kugira ngo mu gihugu cyacu hacike burundu icyitwa Jenoside cyose.

 

Minisitiri Musafiri yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, asaba ko ibyiza tumaze kugeraho tugomba kubisigasira. Ibyo tumaze kugeraho ntibyikoze, habaye ubwitange bw’abantu benshi ndetse hari n’abatanze ubuzima. Kubaka ibintu byiza biravuna, ariko gusenya byo biroroha. Tugomba rero kuzasigira abana bacu umurage mwiza.

 

Kugeza ubu Minisiteri y’Uburezi iribuka abakozi 77 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubushakashatsi buracyakomeza kugira ngo hamenyekane abandi bose bahaguye. Ubuyobozi bwa MINEDUC bwakomeje kugaragari abafitanye isano n’abigendeye ko izabahora hafi ikabafata mu mugongo.

 

   

 

           

Itumanaho

 

REB 

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.