04/25/17 17:28

Amarushanwa ya "Science Competition", 2017

 

Abanyeshuri 200 nibo bitabiriye amarushanwa ya “Science Competition” muri uyu mwaka wa 2017, yabaye kuri uyu mbere tariki 24/04/2017 kuri Collège St André i Nyamirambo. Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Ubushakashatsi Dr. Marie Christine Gasingirwa niwe wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutanga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza. Iki gikorwa cyateguwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye n’Ishami rishinzwe ubutwererane mu gihugu cya Korea y’Amajyepfo (KOICA).

 

Aya marushanwa ya “Science Competition” agamije gukundisha abanyeshuri bakiri bato, mu mashuri yisumbuye, kwiga ari benshi amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga. Byagaragaye ko uyu mwitozo ukundisha abana amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu gihe bageze muri kaminuza.

 

Asoza aya marushanwa ku mugaragaro, Dr. Gasingirwa yagize ati “Ubumenyi hamwe n’Ubumenyingiro dushaka ntabwo ari ubushingiye kuri “diploma” gusa, dukeneye ko abanyeshuri bacu bagira ubumenyingiro bufatika buzabaha ubushobozi bwo gukora mu nganda. Nicyo gituma guhanga udushya ari ingenzi cyane”.

 

Abanyeshuri 1040 nibo bitabiriye ku ikubitiro aya marushanwa ku rwego rw’igihugu, bakomokaga mu bigo by’amashuri 84. Muri uyu muhango wo gusoza amarushanwa hari hasigaye abanyeshuri 200 bakomoka mu bigo by’amashuri 62.

 

Muri aya marushanwa harimo ayo bakoze basubiza ibibazo muri : Physics, chemistry, Biology, Computer Science na Mathematics.

Hari kandi n’amarushanwa yo guhanga udushya, urugero ni nk’aho abana bakoze “cirage” yo gusiga inkweto hakoreshejwe imyumbati.

 

Abanyeshuri ba mbere bahembwe laptop, aba kabiri bahabwa dictionary hamwe na flash disque, hanyuma aba gatatu bahembwa “bag” irimo ibikoresho by’ishuri.

   

   

 

           

Itumanaho

 

REB 

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.