05/02/17 15:14

Amarushanwa ya Copa Coca Cola yarafunguwe ku mugaragaro

 

Amarushanwa ya Copa Coca Cola yafunguwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 30/05/2017 mu Mu Karere Musanze, atangizwa na Bwana Kageruka Benjamin Umuyobozi Mukuru Wungirirje muri Rwanda Education Board (REB) ushinzwe Ireme ry’Uburezi.

 

Bwana Kageruka yagarutse ku kamaro ka siporo muri rusange maze asaba abayobozi bashinzwe iby’Uburezi hirya no hino kwita kuri mikino y’ingororamubiri, yagize ati “Umuco wa siporo ugomba kubahirizwa mu mashuri yose, dore ko ari n’itegeko. Ntabwo siporo ikorwa ari uko habonetse umwanya gusa, siporo ifite umwanya wabugenewe kandi igakorwa nk’isomo, siporo kandi ikorwa ku nyungu z’umunyeshuri.”

 

Aya marushanwa aterwa inkunga na Bralirwa, Ishami rya Coca Cola, muri rusange agamije kuzamura impano ziri mu banyeshuri mu byerekeranye umukino w’umupira w’amaguru (football) ku banyeshuri (abahungu n’abakobwa) batarengeje imyaka 17. Ni ku ncuro ya 9 aya marushanwa ateguwe mu Rwanda, bimaze kugaragara ko kuva yatangira abakinnyi benshi mu Rwanda bayizamukiyemo, abo ni nka Emery Bayisenge, Mukunzi Yannick, Dominic Savio n’abandi.

 

Aya marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe rya Siporo mu Mashuri, Fédération du Sport Scolaire (FRSS) guhera mu majonjora yibanze atangiririra ku rwego rw’ibigo by’amashuri. Agatangira guterwa inkunga na Coca Cola ku rwego rwa 1/16 cy’imikino y’irangiza (finales), kuri ubu hasigaye amakipe 60 ku rwego rwa 1/16.

 

Dore uko amakipe yatsindanye mu Turere dutandukanye mu mpera z’iki cyumweru :  

-          Musanze – Gakenke, mu bakobwa : 6-1, mu bahungu : 2-1

-          Rusizi – Nyamasheke, mu bakobwa : 0-1, mu bahungu : 0-1

-          Kamonyi – Nyarugenge, mu bakorwa : 6-0, mu bahungu : 0-1

-          Ngoma – Kirehe , mu bakobwa : 1-0, mu bahungu : 2-0

-          Gicumbi – Kicukiro, mu bakobwa : 2-0, mu bahungu 0-8

-          Nyamagabe – Nyaruguru, mu bakobwa : 2-1, mu bahungu 3-0

-          Rubavu – Rutsiro, mu bakobwa : 0-0, penalties (3-2) ; mu bahungu Rutsiro yatsinzwe mpaga kubera ko nta byangombwa yari ifite

-          Ngororero – Nyabihu, mu bakobwa (2-1) ; mu bahungu (0-0), penalties (4-2)

-          Bugesera – Gasabo, mu bakobwa (0-1), mu bahungu ikipe ya Gasabo ntiyagaye ku kibuga, ubwo ni (3-0)

-          Kayonza – Rwamagana, mu bakobwa (5-2), mu bahungu (3-2)

-          Rulindo – Burera, mu bakobwa (1-1), penalties (3-1) ; mu bahungu (0-0) penalties (5-3)

-          Huye – Nyanza, mu bakobwa (4-1), mu bahungu (1-2)

-          Gisagara – Ruhango, mu bakobwa 1-0, mu bahungu (1-4)

 

Mu mpera z’icyumweru gitaha, amakipe yitwaye neza azahura ku rwego rwa 1/8, aya marushanwa azasozwa mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi. 2017

 

 Ruberwa Emile

 

Press/FRSS

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.