05/30/17 21:47

Abakozi ba REB basuye urwibutso rwa Ntarama

 

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26/05/2017, abakozi basaga 150 b’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) bari hamwe n’abo mu mishinga iyishamikiyeho basuye urwibutso rwa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Ntarama. Aha i Ntarama, haguye Abatutsi bazize Jenoside barenga 50.000, nk’uko byasobanuwe n’umukozi ukora muri uru rwibutso.

 

Yagize ati “Abantu biciwe aha baje bava hirya no hino mu gihugu benshi bazanwe n ubutegetsi bwari buhari, mu rwego rwo kuhabatsembera kuko yari Intara irangwa n’ inzara ndetse n’ indwara z’ibyorezo”.

Izi nzirakarengane zaguye mu Kilizi ya Ntarama hamwe no mu nkengero zayo kubera ko zatekerezaga ko urusengero ari ingoro ntagatifu nta kibi kizakorwamo. I Ntarama habaye amarorerwa akabije  kubera ko interahamwe z’aho zari zahindutse inyamanswa zigera n’aho zica impinja zizikubita ku bikuta.

 

Mme Uwiragiye Priscille, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yahaye ikaze abakozi ba REB anabashimira ku bwitange bagize bwo gusura urwibutso rwa Ntarama n’ inkunga bateye abarokotse jenocide yakorewe abatutsi bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama na Mwogo.

 

Bwana Rutahisake Eugène warokokeye aho I Ntarama yatekerereje abari aho ukuntu Abatutsi bishwe: biteye agahinda cyane kandi birababaje! Ariko rero yagaragaje ko kuri ubu icyizere cy’ubuzima cyagarutse kandi abarokotse jenocide yakorewe Abatutsi bakaba baratangiye kwiyubaka.

 

Bwana Gasana Janvier, Umuyobozi Mukuru wa (REB) yagaragaje ubunyamanswa bwakoranywe mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda muri rusange, anasaba abarezi gutanga uburezi n’ uburere bwiza bwubaka igihugu. Arongera ati “Dutange uburezi bwuje ubwenge, ubuhanga kandi twibande cyane ku nyigisho “z’ ubumuntu” kuko uburezi budafite ubumuntu butubaka ahubwo busenya.”Yakomeje agira ati “Umuntu wese ni umurezi, dufatanye hamwe twubaka u Rwanda rwacu, dusigasire ibyiza, twiyubake kandi dufate ingamba ko bitazongera ukundi.”

 

Uyu muhango wasojwe no gutanga inka. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) cyaremeye inka eshanu (5) n’ imiti yazo ndetse cyubaka n ibiraro ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batatu bo mu Murenge wa Ntarama na babiri bo mu Murenge wa Mwogo. Bwana Gasana yemeje ko ikigo ayobora kitazabatererana mu nzira yo kwiyubaka. 

 

 

 

 

 

 

 

Itumanaho

 

 

REB

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.