05/31/17 21:45

Ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu myandikire

 

Kuri uyu wa gatanu tariki 26/05/2017 nibwo abanyeshuri icumi ba mbere mu marushanwa ku myandikire y’umwandiko “EAC Essay writing” bahawe ibihembo n’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibizamini bya Leta Dr. TUSIIME Michael. Umunyeshuri witwa Irahoza Guillaine wiga ku ishuri rya FAWE Girls’ School ni we wabaye uwa mbere mu Rwanda n’amanota 87%, yakurikiwe na Hirwa Frank wiga kuri wiga kuri G.S. Gahanga I wagize 84%.

 

Abanyeshuri 10 ba mbere bahawe ibihembo dore uko babiri ba mbere bahembwe : Irahoza Guillaine yabaye uwa mbere ahembwa chèque ya $300 hamwe n’urupapuro rw’umutsindo (certificate of merit), Hirwa Frank wabaye uwa kabiri yahembwe $250 hamwe na certificate of merit.

 

Icyo aya marushanwa aba buri mwaka agamije muri rusange ni ukugira ngo abaturage cyane cyane urubyiruko bo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barusheho gushishikarizwa kumenya amahirwe, ibyiza n’akamaro bashobora gukura muri uyu muryango mugari.

 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Inyungu zo kwakira ibihugu bishya mu muryango wa EAC ni izihe? ”. Abanyeshuri nibo ba mbere basabwa kumenya inyungu ziri muri ubu buryo bwo kwakira ibihugu bishya muri uyu muryango wa EAC cyane cyane ko aribo ingaruka nziza cyangwa imbi zizagarukaho.  

 

Muri uyu mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye aya marushanwa bari abahungu 255 hamwe n’abakobwa 176. Ugereranije n’umubare w’abanyeshuri bo mu gihugu, uwo mubare ni muto cyane ; ariko ugereranije n’umwaka ushize abo banyeshuri ni benshi kubera ko umwaka ushize bose hamwe bari 220.

 

Usibye abanyeshuri 10 ba mbere bahembwe, hanahembwe kandi n’ibigo bitatu bya mbere byitaye kuri iki gikorwa. Ikigo cya mbere ni FAWE Girl’School cyahembwe ibikoresho bizafasha ishuri mu mikorere ya buri munsi ari byo : Canon photocopier IR2202 imwe, HP 250 Laptop Intel Celenon imwe hamwe na HP Deskjet 2130 bifite agaciro ka $ 1,500. Ikigo cya kabiri ni G.S. Gahanga I cyahembwe Canon photocopier IR 2202 imwe, Canon Toner of Canon photocopier IR 2202 imwe hamwe na HP 15 Pentium (Laptop) bifite agaciro ka $ 1,200. Ikigo cya gatatu : Petit St Dominique Savio Rwesero cyahembwe acer Projector x 113 imwe hamwe na UPS 650VA Tech Com enye, byose bifite agaciro ka $ 750.

 

Aya marushanwa yatangiye muri 2004 kandi buri gihe abanyeshuri ba mbere ku rwego rwa EAC bahembwa n’abakuru b’ibihugu baba bahuriye mu nama. Muri uyu mwaka tariki 20/5/2017 nibwo mu nama isanswe y’abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye i Dar es Salaam bemeje kandi bakanatanga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza.   

 

 

Itumanaho

REB 

 

 

 

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.