05/31/17 21:47

Amakipe ya Kamonyi na Rubavu yegukanye amarushanwa ya Copa Coca Cola

 

Ku makipe arenga 400 yatangiye amarushanwa ya Copa Coca Cola hirya no hino mu bigo by’amashuri, kuri uyu 29/05/2017 nibwo hamenyekanye amakipe ya mbere. Mu bahungu, ikigo cya Collège Inyemeramihigo cyo mu Karere ka Rubavu ni cyo cyegukanye umwanya wa mbere. Mu bakobwa, ikigo cya G.S. Remera Rukoma cyo mu Karere ka Kamonyi ni cyo cyegukanye umwanya wa mbere. Iyi mikino isoza (finals) yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wungirije kuri Rwanda Education Board (REB) ushinzwe Ireme ry’Uburezi, Bwana Kageruka Benjamin maze isozwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Sinamenye Jérémie.

 

Mu mukino wa nyuma (final) mu bahungu, Coll Inyemeramihigo yakinnye na G.S. Kigeme B yo mu Karere ka Nyamagabe ; Coll Inyemeramihigo yatsindiye kuri penalties 4-1 nyuma yo kunganya 1-1.

Mu mukino wa nyuma (final) w’abakobwa, G.S. Remera Rukoma yakinnye na G.S. Mutunda yo mu Karere ka Huye ; ikipe ya Remera Rukoma yatsindiye kuri penalties 4-2.

 

Ikigaragara neza nk’uko Bwana Paterne Rwigema wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yabivuze, aganira n’itangazamakuru ni uko “Aya marushanwa ya Copa Coca Cola agaragaza ko abanyeshuri bacu bamaze kugera ku rwego rwiza rw’imikino. Ibyo bigaragarira mu kuntu batsindanye (mu bakobwa no mu bahungu) 1-1 hanyuma batandukanywa na za penalties. Ikindi kandi ni uko hagaragaye umuhate ku bakinnyi bose kubera ko bose banganyije ku munota wa nyuma w’umukino”.

 

Bwana Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akaba n’umushyitsi mukuru muri iyi mihango yo gusoza aya marushanwa, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu mitegurire y’iyi mikino. Yahereye ku banyeshuri bose bageze kuri uru rwego ati “Mwese muri mu makipe umunani ageze kuri uru rwego rwa ½ hamwe na finales (abahungu n’abakobwa) ni ukuvuga rero ko mufite icyo murusha abandi bose mwatangiriye hamwe. Imikino muri rusange izabafasha kugira ubuzima bwiza kandi impano zanyu muzakomeze kuziteza imbere kubera ko zizabagirira akamaro”.

 

Amakipe ya mbere yahembwe igikombe, chèque ya 500.000 F, imidali ya zahabu kuri buri mukinnyi hamwe n’imipira yo gukina.   

 

 

Ruberwa Emile

Press/FRSS

 

 

 

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.