06/05/17 15:09

Amarushanwa “Amashuri Kagame Cup” yarashojwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa 4/06/2017 nibwo amarushanwa “Amashuri Kagame Cup” yo muri uyu mwaka wa 2017 yashojwe ku mugaragaro kuri Huye Stadium. Aya marushanwa yashojwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Bwana Munyakazi Isaac.

 

Asoza aya marushanwa, Bwana Munyakazi yashimiye abanyeshuri bose bageze kuri uru rwego rw’imikino ya nyuma (½ na Finals) kubera ko bitwaye neza guhera aya marushanwa yatangira ku rwego rw’Imirenge babamo ; kuba rero bageze kuri uru rwego bakaba bazahagararira igihugu mu mahanga mu marushanwa ya Federation of East African Secondary Schools Sports Associations (FEASSSA) ni ibyo gushimirwa. Yagize ati “Mugiye guhagararira igihugu mu mahanga mukaba muzaba mutwaye ibendera ry’igihugu rero mugomba kugihagararira neza.”

 

Mu ijambo rye Bwana Munyakazi yongeye kugaruka ku kamaro ka sport mu myigire muri rusange maze agira ati “ Siporo ifite akamaro gakomeye mu kuzamura imbere ireme ry’Uburezi ry’abana b’Abanyarwanda, ni yo mpamvu dushyira imbaraga zihagije mu iterambere rya siporo kubera ko rifasha abana bacu kugira ubuzima buzira umuze bakagira indangagaciro z’umuco nyarwanda hamwe n’imyitwarire myiza.”  Bwana Munyakazi yakomeje agira ati “Siporo ni tuyigire umuco mu mashuri yacu yose, siporo ntabwo ari umwanya wo gutakaza, siporo ni itegeko rero tugomba kuyishyira kuri gahunda y’imyigishirize mu mashuri yacu.”

 

Dore uko (imikino ya nyuma (finals) yagenze muri aya marushanwa yitiriwe "Amashuri Kagame Cup" ku rwego rw’igihugu.

- Foot Abakobwa : ES Mutunda (Huye) vs G.S. Remera Rukoma (Kamonyi) 1-1 penalties 

(3-5)

- Foot Abahungu : LDK (Nyarugenge) vs Coll Karambi (Ruhango) : 3-2

- Hand Abakobwa :AIP Hanika (Nyanza) vs APEGA (Rwamagana) 24-21

- Hand Abahungu : ESEKI (Ruhango) vs ADEGI (Gatsibo): 46-39

- Volley Abakobwa : St Aloys (Rwamagana) vs G.S. Indangaburezi (Ruhango) : 3-0

- Volley Abahungu : Petit Sem. Karubanda (Huye) vs St Joseph (Muhanga) : 3-0

- Net ball : G.S. Gahini (Kayonza) - St Aloys (Rwamagana) : 36-31

- Rugby : St Trinité (Ruhango) - G.S. Ste Famille (Nyarugenge) 19-7

- Sitball : G.S. Gatagara (Huye) vs G.S. Rukingu (Rulindo) 25-24

 

Nk’uko bisanzwe bigenda amakipe abiri ya mbere niyo azitabira amarushanwa mpuzamahanga yitwa FEASSSA, ayo marushanwa ateganyijwe kubera mu gihugu cya Uganda, mu mujyi wa Gulu guhera tariki 17 kugeza 26 z’ukwezi kwa Kanama 2017   

 

Ruberwa Emile

Press/FRSS

 

 

 

Copyright © 2013 Rwanda Education Board | P.O. Box: 3817 Kigali-Rwanda - Email:info@reb.rw  | Towards the quality of education in Rwanda.