IKORANABUHANGA RIGEZWEHO RYATANGIYE GUKORESHWA MU MASHULI

Kuri uyu wa mbere taliki ya gatatu ukuboza uwaka wa 2018, k’urwunge rw’amashuli rwitiriwe mutagatifu Andreya (G.S Saint André), Minisiteri y’uburezi yo mu gihugu cya Korea y’amajyepfo ifananije na ministeri y’uburezi mu Rwanda bafunguye kumugaragaro umushinga wo guteza imbere ikorambuhanga rigezweho muburezi.

Nk’uko isi ikomeza guhinduka muri iki kinyejana cya 21 muri gahunda y’ikoranabuhanga, niko n’amahirwe agenda yiyongera kubarikoresha neza. Uko habaho izo mpinduka niko uburyo bwo kubaho, kwiga gukora no kubana n’abandi bihinduka. Hamwe n’ibi, impinduramatwara muby’ubukungu ya kane izatera ikibazo gikomeye kuri miliyoni nyinshi z’imirimo kuko akazi kazajya gakorwa n’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga gusa najyo riromo guhimba akazi gashya katari gasanzwe ndetse n’impinduka mubumenyi buzakenerwa n’abakoresha (abatanga akazi) mubuhe biri imbere. Muguhangana n’izi mpinduka zose, uburyo bw’imyigishirize buri guhinduka buva mumikorera ya kera bujya mugukoresha ikoranabuhanga rigezweho muburezi.

Kubera izo mpinduka zose, mubufatanye bwa minisiteri y’uburezi mugihugu cya Korea y’epfo hamwe na minisiteri y’uburezi ya leta y’Urwanda yafunguye kumugaragaro umushinga witwa KERIS. “Korea Education and Research Information Service” mugambo y’icyongereza.

Uyu mushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho. Kandi ibyo bizagerwaho ari uko dukoresheje ikoranabuhanga mumyigire. Icya kabiri ni ukongerera ubumenyi umwalimu mubijyanye nikoranabuhanga kuburyo nawe agomba kubutanga kubanyeshuli yigisha. Icya gatatu ni ugushyira imbaraga mukugenzura niba ubumenyi abanyeshuli basohokana mu ishuli aribwo twifuzaga.

Umushinga w’ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga rigezweho mu ishuli (Innovative ICT-Integrated Classroom Project) uzafasha uburyo bw’imyigishirize kubera ko umwalimu azaba ashobora gushakashaka amakuru kubyo yigisha akoresheje ikoranabuhanga rigezweho. Muri ir’ikoranabyhanga rigezweho rigiye gukoreshwa mu ishuli, abanyeshuli bari mucyumba kimwe cy’ishuli bazaba bashobora gusangira amakuru n’abandi bari kure binyuze mu itumanaho ry’iyakuru (Video Confefence).

Ambasaderi wa Korea y’epho murwanda, Nyakubawha Kim Eung Joog, wari uhagarariye guverinoma ye muri uwo muhango yagize ati “Africa iri gutera imbere mu ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho kandi u Rwanda rwafashe iyi nzira, iki nicyo gihe ngo tubone abalimu n’abanyeshuli bakoresha ikoranabuhanga muburezi.

Nyakubahwa Kim Eung Joong yakomeje agira ati “Iyi ni ishusho nziza igaragaza imibanire n’imikoranire hagati ya leta ya Korea n’iy’urwanda kandi ubu bafatanye bumaze imyaka irenga mirongo inani.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac we yavuze ko” Dukeneye gushyira imbaraga muburyo twigisha abanyeshuli bacu dushyira ikoranabuhanga rigezweho muburezi, gusa dukeneye kubona abalimu, abanyeshuli babyaza umusaruro aya mahirwe y’ikoranabuhanga rigezweho.

Nyakubahwa Dr. Munyakazi Isaac yongeyeho ko “imirimo kuri iy’Isi igenda ihindura isura yerekeza k’ubumenyi, bivuze ko dukeneye gushyira ikoranbauhanga muburezi kandi binajyanye n’icyerekezo cya leta y’urwanda muri gahunda y’iterambere rirambye.”Sustainable Development Goals Program.” Mururimi rw’icyongereza.

Umunyeshuli wiga mu mwaka wa Gatanu  murwunge rw’amashuli rwitiriwe mugatatifu Andereya witwa Nicolas Mugisha we yagize ati” Ndishimye cyane kubona ibi bikoresho mu ishuli ryanjye, ubu biroroshye gusobanukirwa mugihe mwalimu aba yigisha.

Nicolas yakomeje agira ati” Nk’abanyeshuli biga mu ishami ry’ikoranabuhanga, tugiye gukunda cyane ikoranabuhanga kandi ibintu bizoroha kubyumva kubera ikoranabuhanga ry’itumanaho ry’iyakure. “Video conference technology” mururimi rw’icyongereza.

Umwalimu witwa Jean Pierre Busingirwa wigisha ikoranabuhanga yavuze ko ikoranabuhanga rigezweho rizongera ireme ry’uburezi, kuko ngo bari basanzwe bakoresha ibitabo gusa ubu bakaba babonye ubundi buryo bugezweho bwo kwifashisha.

Jean piere yanavuze ko ibikoresho bahawe bizafasha abalimu gusangira ubumenyi binyuze mu itumanaho ry’iyakure (Video conference).

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi yazinywe na Dr. Ndayambaje Irénée k’uruhande ry’urwanda na minisitiri ushinzwe uburezi k’uruhande rwa Korea y’epfo. Uyu mushinga wa KERIS watangiye gukorera muri rwunge rw’amashuli rwitiriwe mutagaifu andereya  ariko bikaba bwitezwe ko uzagera mubigo 60 by’ikitegererezo biri mugihugu hose.

KERIS ni ikigo rya leta ya Korea gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muburezi kikaba gikorana na banki y’Isi ndetse  N’umuryango wabibumbwe wita kuburezi (UNESCO) mugushyira no guteza imbere ikoranbuhanga mu bihugu bitandukanye.

 AMAFOTO.

 

Ministiri w’uburezi muri Korea y’epfo n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi basinye amasezerano y’ubufatanye.

 

Umwalimu murwunge rw’amashuli rwitiriwe mugatagtifu Andereya

 Umunyeshuli akoresha iranabuhanga rigezweho mu ishuli

Copyright ©2021 Rwanda Basic Education Board, All Rights Reserved