MURANDASI IGIYE KUNOZA ITEREMBERE RY’UBUREZI ARIBWO NKINGI YAMWABWA Y’IGIHUGU

Uyu munsi taliki ya 18 ukuboza umwaka 2018, Kuri hoteli ya Best View I Musanze, Umunyabanga wa leta ishinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Nyakubahwa Dr. Isaac Munyakazi yagiranye ibiganiro n’abayobozi bashinzwe uburezi kurwego rw’akarere ndetse n’abashinzwe uburezi kurwego rw’umurenge baturuka mu ntara y’amajyaruguru.

Ibi biganiro n’abarezi bije nyuma y’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16 yabereye munzu mbera byombi ya Convention Centre aho uburezi bwahawe umwanya uhagije mubiganiro byahabereye.

Abitabiriye ibi biganiro byo muntara y’amajyaruguru bari abayobozi b’uburezi kurwego rw’uturere ndetse no kurwego rw’imirenge baturuka muturere dukurikira:Burera, Gakenke, Musanze ndetse Rulindo.

Umunyabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi yibukije abarezi ko impinduka z’iterambere ry’igihugu zishingiye k’uburezi. Yagizi ati “Niba ari uko bimeze rero, abarimu bagomba gutanga umusanzu uhagiye muri urwo rugendo turimo rw’impinduka mu iterambere.”

Nubwo bimezi bityo, Umunyabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko kugirango abarezi buzeze inshingano zabo, ministeri y’uburezi yahisemo kubashakira murandasi yo gufasha abashinzwe uburezi muntara y’amajyaruguru. Ibyo bikazabafasha mugutanga service nziza kandi bagatangira amakuru kugihe.

Umunyabanga wa leta yagize ati “Guhera uyumunsi mugiye kujya mutangira amakuru arebana n’uburezi kugihe kandi amakuri afite ireme.”

Kuko uburezi ari inkingi yamwamba mumpinduka z’iterambere ry’igihugu, Dr.Isaac Munyakazi yasabye abarezi kumva ko bagomba kubazwa ibyo bakora, Aha yagize ati “Buri wese uri aha agomba kuba yumva ibyo ashinzwe kandi ntabwo ari ukubyumva gusa akomba no kuzuza inshingano.”

Umunyabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye yasabye kandi abashinzwe uburezi mu karere ndetse no mumurenge kugira gahunda y’ibikorwa bakora byaburi munsi kandi bakiga gukorera hamwe kuko bifasha n’abafite intege nke kwigira kubandi.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterembere ry’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée yeretse ibitabiriye ibiganiro isano iri hagati y’uburezi bufite ireme n’’irindi terembere ry’umuntu kugiti cye mumpande zose. Aha yagize ati” Uburezi niyo nkigi yambere mub’ubuzima ndetse no m’umutekano, iyo utanze uburezi bufite ireme uba ukemuye ibindi bibazo byashoboraga kuzaboneka mubuzima ndetse no m’umutekano.”

 Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Uburezi yasabye abashinzwe uburezi mu karere ndetse no mumurenge, ko mubyo bakora byose bagomba kumva ko bakorera Urwanda rw’ejo hazaza kandi ntamahirwe bafite yo kuzabikosora impitagihe, igihe ni iki.”

Muri ibyo biganiro, Umuyobozi mukuru Ushinzwe ireme ry’uburezi mumashuli abanza n’ayisumbuye muri Ministeri y’Uburezi, Bwana Kageruka Benjamin yasabye abarezi kugira umuco wo gutangira amakuru kugihe ndetse afite amakuru ireme. Bwanda Kageruka yanagaragaje uburyo uturere two muntara y’Amajyaruguru twitwaye. Abatangiye amakuru kugihe kandi afite ireme kurusha abandi bashimwe na Nyakubwahwa umunyabanga wa leta muri Ministeri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi ndetse abataritwaye neza basabwe guhindura imikorere.

 

 Umunyabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr.Isaac Munyakazi aganira n’abarezi

 

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere uburezi mu Rwanda, Dr. Ndayambaje Irénée ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Gabazi Jean Marie Vianney, barasangira ibitekerezo n’abitabiriye ibiganiro

 

 Umuyobozi mukuru ushinzwe ireme ry’uburezi muri Ministeri y’Uburezi Bwana Kageruka Benjamin arerekana uko uturere twitwaye mugutanga amakuri afite ireme kandi kugihe.

 

Abayobozi bashinzwe uburezi mu turere ndtese no mumirenge barimo kuganirira mumatsinda uko bahindura 

Copyright ©2021 Rwanda Basic Education Board, All Rights Reserved