UBUREZI: Gushyirwa mu myanya kwa barimu, ubunyamwuga ndetse n’icyerekezo.

Mu bihugu bimwe na bimwe, nta mwuga ubaho wiyubashye kurusha kwigisha. Bamwe bakunda kvuga ko kubona abana bato bakura mu myigire no mu gihagararo bishimishije ariko iyo wagize uruhare muri iyo mikurire bigatera kumva utewe ishema n’urubyiruko rw’ahazaza.

Abarezi ni bamwe mu bantu utabona uwo ubasimbuza muri sosiyete, ndetse bafite imbaraga mu kugena uko igihugu kizabaho.

Inzira yose binyuramo kugira ngo ugire abarimu beza n’uburezi buhamye ihera mu mashuri nderabarezi (TTC) kuko nizo zakira abarangije abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3). Kugirango abarezi beza bazaboneke, guhera mu mwaka w’amashuri wa 2020, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yahinduye icyerekezo aho abanyeshuri bashoboye, babahanga kandi babishaka aribo boherezwa mu mashuri nderabarezi.

Kugirango abo banyeshuri bategurwe neza, integanyanyigisho y’amashuri nderabarezi yaravuguruwe kugirango babone ubumenyi buhagije mu isomo, uko baritanga kandi bagire ubushobozi bwo gukomeza amashuri mu rwego rwisumbuyeho. Amashuri nderabarezi azagenerwa ibikoresho bigezweho by’ikorabuhanga ndetse icyumba cy’ubushakashatsi muby’indimi nacyo kizahabwa ibikoresho bihagije.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi, Leta y’u Rwanda izajya ibitangira 50% by’amafaranga y’ishuri kandi nibarangiza amashuri yisumbuye bazajya bigisha imyaka itatu, hanyuma bahabwe inguzanyo yo kwiga muri kaminuza, Ndetse abarangize kaminuza bigishe imyaka itanu mu mashuri yisumbuye nyuma bahabwe inguzanyo yo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Uko mwarimu ari gufashwa mu kazi bakora.

     Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari gukora cyane kugirango ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerweho. Leta nayo yiyemeje gukomeza kubafasha binyuzwe mu mishanga itandukanye harimo 10% Leta iherutse kongera kumushara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo bya Leta ndetse nibifashwa nayo, ibyo bikaba byaratangiye muri werurwe 2019. Ibyo bikiyongera k’Umwarimu Sacco, icumbi rya mwarimu ndetse n’inka zihabwa abarimu. Ibyo byose bikorwa hagamijwe gushyigikira mwarimu mu kazi akora, Leta izirikana ko imibereho mwiza ya mwarimu itanga umusaruro mwiza mu kazi ko kwigisha.

    Kugirango umwuga wo kwigisha uryohere abawukora, kuzamurwa mu ntera kwa barimu kuzitabwaho, aho bazajya bashyirwa mu byiciro bigendanye n’ubunararibonye bwabo ndetse no guhanga udushya. (Junior, Senior, Master) kandi mubijyanye n’inguzanyo, abashaka gukomeza kwiga uburezi Leta izajya ibaha amahirwe kimwe nkabiga amasomo ajyanye n’ubumenyi n’ikoranbuhanga.

   Uburyo bushya bw’ishyirwa mu myanya kw’abarimu

     Mbere ishyirwa mu kazi ry’abarimu ryakorwaga n’uturere gusa, kandi ntabushobozi buhagije uturere twari dufite mu kumenya icyerezo cy’Igihugu mubijyanye n’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ishyirwa mu myanya ry’abarimu ryatezwa imbere habayeho ubufatanye mu gushaka abarimu bashoboye kugirango hirindwe ruswa cyangwa ibindi bibazo mu kubaha akazi. Byongeye kandi urugendo rwo kubashyira mu myanya rwatwaraga igihe kirekire ndetse no gusimbuza umwarimu nabyo bigatwara igihe. Mugushyira mubikorwa icyemezo cy’inama y’abaminisitiri kubijyanye n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu, Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gushizwe guteza imbere uburezi (REB) yakoze amahugurwa ndetse n’ubusesenguzi mubijyanye nuko hanozwa itangwa ry’akazi ry’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no mu mashuri y’ubumenyingiro.

Nyuma yisesengura, REB yateguwe ndetse itanga ikizamini cy’akazi cy’abarimu ku itariki ya 10 Ukuboza 2019 ku cyiciro cya mbere, aho abakandida 717 aribo babashije gutsinda ikizamini cyo kwigisha mu mashuri abanza naho abakandida 3056 nibo babashijie gutsinda ikizamini cyo kwigisha mu mashuri yisumbuye. Ariko kandi abatsinde nibake ushingiye kumubare w’abarimu bakenewe mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Kubw’iyo mpamvu ningombwa ko hakorwa ikindi kizamini ku cyiciro cya kabiri kugirango haboneke abarimu bahagije ndetse n’imyigire y’abana igende neza.

Nkuko intego ya mbere y’ishyirwa mu myanya ry’abarimu ari ukubona barimu bashoboye mubyo bize, niyo mpamvu mu cyiciro cya kabiri cy’ibizamini usaba akazi agomba kuba azi neza ibyo yize ndetse niyo yaba atarize uburezi uwo uzahabwa amahirwe yo gukora ikizamini, natsinda azahabwa amasezerano y’akazi mu gihe runaka ndetse ahabwe amahugurwa mubijyanye n’imyigishirize.

Ibi byerekana ko gushyira imbaraga mu guha akazi umwarimu uzi neza ibyo yigisha aribyo bizateza imbere igihugu cyacu.

Umwuga wo kwigisha uzakomeza kwitabwaho ndetse n’abawurimo bazakomezwa gufashwa kugirango batange umusaruro ukenewe mu burezi. Amashuri makuru naza kaminuza zizakomeza gutanga abarimu bashoboye duhereye kuri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’inderabarezi nayo yasabwe gutegura abarimu nyabo bazi neza ibyo bize kugirango bazajye kwigisha mu mashuri yisumbuye.

 

 

 

Copyright ©2021 Rwanda Basic Education Board, All Rights Reserved